Musanze: Guverineri Mugabowagahunde yasabye ko imishinga y’iterambere yihutishwa ikarangira ku gihe
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Kamena 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara, basuye imishinga itandukanye y’iterambere iri mu Karere ka Musanze, harimo n’ikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2025–2026.
Uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho iyo mishinga igeze ishyirwa mu bikorwa, gusuzuma ibimaze kugerwaho no kureba uruhare rwayo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’Akarere.
Mu mishinga yasuwe harimo uwo kwagura Uruganda rw’Amazi rwa Busogo, ikimoteri kigezweho cya Gacaca, imihanda ya kaburimbo iri mu Murenge wa Cyuve, Musanze Food Court ndetse n’Ibiro by’Akagari ka Mpenge.
Nyuma yo gusura iyo mishinga, Guverineri n’abari bamuherekeje bashimye intambwe imaze guterwa mu kuyishyira mu bikorwa. Icyakora, basabye ko ibikorwa bikiri inyuma byakwihutishwa, ndetse ibigaragaza intege nke cyangwa ibitanoze bigakosorwa vuba kugira ngo imishinga irangire ku gihe kandi itangire gutanga umusaruro wari uteganyijwe.
Nyuma y’uruzinduko, Guverineri yakoranye inama n’abayobozi ndetse n’abakozi b’Akarere ka Musanze. Muri iyo nama, basuzumye aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2025–2026, hagaragazwa ibikorwa bikiri inyuma n’ibikeneye kunozwa, hanafatwa ingamba zigamije kubyihutisha mbere y’isozwa ry’umwaka w’imihigo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Musanze gukomeza gushyira imbaraga mu kurangiza neza ibikorwa biri mu mihigo, anashimangira ko ibyapa biranga ibikorwa by’imihigo bikwiye gushyirwaho no kuvugururwa kugira ngo abaturage barusheho kumenya no gukurikirana ibikorwa bibakorerwa.
Mu bindi yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze harimo kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage binyuze muri sisitemu ya Mbaza, hagamijwe gutanga serivisi zihuse kandi zinoze. Yasabye kandi ko hakomeza kunozwa imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abaturage kugira ngo ibibazo bibonere ibisubizo ku gihe.
Yanashimangiye akamaro ko gukomeza kwandika abana bose mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo bazabone ibyangombwa byabo by’ibanze, harimo n’indangamuntu z’ikoranabuhanga igihe gahunda yo kuzitanga izaba igeze.
Ku bijyanye n’ubuzima rusange, Guverineri yasabye abayobozi gukomeza gukangurira abaturage gufata ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu bihugu by’abaturanyi. Yasabye ko hakomeza kubahirizwa amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, ndetse abaturage bagatanga amakuru ku gihe igihe hagaragaye ibimenyetso bikekwa ko byaba bifitanye isano n’iyo ndwara.
Uruzinduko nk’uru rugamije gukomeza gukurikirana no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere n’imihigo, hagamijwe ko abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bakomeza kubona serivisi n’ibikorwaremezo bibafasha kuzamura imibereho yabo no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.