GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU YASABYE ABAYOBOZI BA BURERA KURUSHAHO KWEGERA ABATURAGE NO KUNOZA IMITANGIRE YA SERIVISI
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abayobozi bo mu Karere ka Burera kurangwa n'imyitwarire myiza, kuba intangarugero no kurushaho kwegera abaturage, bagakemura ibibazo byabo ku gihe ndetse bagatanga serivisi zinoze.
Yabitagarutseho kuri uyu wa kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, mu Nama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Burera yabereye ku Cyicaro cy'Akarere. Iyi nama yahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye, kuva ku rwego rw'Akarere kugeza ku rwego rw'Umudugudu, hamwe n'Inzego z'Umutekano n'abafatanyabikorwa b'Akarere.
Abitabiriye inama basuzumye ibyagezweho mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage mu mwaka wa 2025–2026, banafata ingamba zo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no gukomeza gushyira umuturage ku isonga.
Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yavuze ko Akarere kamaze kugera ku bikorwa bishimishije, birimo kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 76%, amashanyarazi kuri 90.3% ndetse n'ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bwatanzwe ku kigero cya 100%.
Yagaragaje kandi ko hakiri imbogamizi zisaba kongerwamo imbaraga, zirimo kurwanya igwingira mu bana bato, guhashya ibiyobyabwenge, kwagura ibikorwa remezo by'imihanda aho bitaragera no gukomeza kwimakaza isuku n'isukura mu baturage.
Mu butumwa bwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimangiye ko umuyobozi mwiza agaragarira mu mikorere ye, asaba abayobozi kurangwa n'ubunyangamugayo, kwegera abaturage, gukemura ibibazo byabo ku gihe no gufata neza ibikoresho by’akazi bibafasha gutanga serivisi.
Yanabasabye kandi gukomeza gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bw'umwaka wa 2026–2027, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo no gukurikirana ibikorwa biri mu nshingano za buri rwego kugira ngo intego zose zigerweho.
Mu bindi byaranze iyi Nama Mpuzabikorwa, abitabiriye bamurikiwe Igishushanyombonera cy'Imikoreshereze y'Ubutaka cy'Akarere ka Burera, banagezwaho ikiganiro cyatanzwe mu buryo bwa ”panel”, cyagarutse ku ngamba zo guteza imbere ubukungu bw'Akarere, kuzamura imibereho y'abaturage no kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.
Inama yasojwe hatangwa ibihembo ku Mudugudu, Akagari n'Umurenge byitwaye neza kurusha ibindi mu ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo, mu rwego rwo gushimira indashyikirwa no gukomeza gushishikariza abandi kurushaho gukora neza.