GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASUYE IBIKORWA BY’IMIHIGO Y’AKARERE KA GICUMBI 2025–2026
Kuri uyu wa kane, tariki ya 04 Kamena 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ari kumwe na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara, basuye ibikorwa bitandukanye bikubiye mu mihigo y’Akarere ka Gicumbi y’umwaka wa 2025–2026. Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma aho ibikorwa by’imihigo bigeze bishyirwa mu bikorwa, gutanga inama zo kwihutisha ibikiri inyuma no kunoza ibikorwa bitaragerwaho uko bikwiye.
Mu bikorwa byasuwe harimo Ishuri ry’Imyuga rya Giti (TVET Giti), inzu yubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri mu Kagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Giti, umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa wa Byumba–Ngondore, Sitade ya Gicumbi, imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Mujyi wa Gicumbi, ndetse n’ikibanza giteganyijwe kubakwamo ubwiherero rusange muri santere y’ubucuruzi ya Rukomo.
Nyuma y’urwo ruzinduko, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’abo bari kumwe bakoranye inama n’abayobozi ndetse n’abakozi b’Akarere ka Gicumbi. Muri iyo nama, basuzumye ishusho rusange y’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere, hagaragazwa ibikorwa bikiri inyuma ndetse hafatwa ingamba zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo kugira ngo intego zose zateganyijwe zigerweho mbere y’isozwa ry’umwaka w’imihigo wa 2025–2026.
Guverineri Mugabowagahunde yashimangiye ko ari ngombwa gukomeza gukurikirana ibikorwa biri mu mihigo no gukemura ku gihe imbogamizi zishobora kudindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo. Yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Gicumbi gukomeza gushyira imbaraga mu kunoza ibikorwa biri mu nzira y’imihigo no kwihutisha ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Uru ruzinduko ni kimwe mu bikorwa by’igenzura rigamije kureba aho uturere tugeze dushyira mu bikorwa imihigo, hagamijwe kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ryayo no kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage.