Gakenke: Hibutswe ku nshuro ya 32 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga
Kuri iki cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu Karere ka Gakenke habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage baturutse hirya no hino mu karere no hanze yako.
Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Mugabowagahunde Maurice. Yari kumwe n’Abadepite Nzamwita Déogratias na Mukarusagara Eliane, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijambo rye, Guverineri Mugabowagahunde yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira ubutwari n’imbaraga bagaragaje mu kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye banyuzemo. Yavuze ko n’ubwo Jenoside yabasigiye ibikomere byinshi, bakomeje kugira uruhare rugaragara mu kubaka no guteza imbere igihugu. Yasabye abaturage gukomeza kubaba hafi no kugira uruhare mu kubungabunga imibereho myiza yabo.
Yagaragaje kandi ko Leta y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bitandukanye Jenoside yasize, birimo gufasha abarokotse no kubungabunga amateka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Guverineri Mugabowagahunde yashimiye Ingabo zari iza FPR Inkotanyi ku butwari n’ubwitange byaranze urugamba rwo guhagarika Jenoside no kurokora Abatutsi bari bagihigishwa uruhindu. Yashimangiye ko uruhare rwazo rwagize agaciro gakomeye mu kugarura ubuzima n’icyizere ku Banyarwanda.
Yanongeye gusaba abaturage bafite amakuru ku hantu hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yabasabye kandi gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya, ndetse no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Agaruka ku ruhare rw’urubyiruko, yarusabye gutinyuka guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari hose, cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga. Yasabye kandi ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana babo, bakabatoza indangagaciro nziza, umuco wo kubana neza no gukunda igihugu.
Mu gusoza ijambo rye, yashimiye abaturage b’Akarere ka Gakenke kuba muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi nta bikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byari byaragaragara muri ako karere. Yabasabye gukomeza gufatana urunana no kwita ku nzibutso za Jenoside kugira ngo amateka y’ayo mahano atazibagirana.
Muri iki gikorwa kandi, Mujawezu Léonille warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya, bwagarutse ku ivangura n’itotezwa yakorewe kuva akiri umwana azira uko yavutse, anasobanura inzira y’umubabaro yanyuzemo mu gihe cya Jenoside. Yashimye Inkotanyi zamurokoye, zikamukura mu maboko y’abicanyi zikamusubiza icyizere cyo kongera kubaho.
Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe no guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Buranga, gusangira ubutumwa bwo kwibuka no kurwanya Jenoside, ndetse no gushimangira umuhate wo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.