AMAJYARUGURU: ABIKORERA BIBUTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, BASHIMANGIRA URUHARE RWABO MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y'ABATURAGE

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kamena 2026, Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Cour d’Appel de Ruhengeri habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’abikorera bo mu Karere ka Musanze.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, inzego z’umutekano, abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera ndetse n’abaturage baturutse hirya no hino mu Karere ka Musanze, bahuriye hamwe mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wari Umushyitsi Mukuru, yagaragaje itandukaniro riri hagati y’abikorera bo muri Leta zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe bagize uruhare muri Jenoside, n’abikorera bo muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, bagira uruhare rugaragara mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi. Yanabashishikarije gukomeza gushyigikira no guteza imbere imibereho y’abarokotse Jenoside.

Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Igihugu, Rugera Jeannette, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi mu bikorera, kuko abenshi bahungiraga muri uru rwego bashakamo amahirwe nyuma yo guhezwa mu mirimo ya Leta. Yanashimiye abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru uruhare bagira mu guteza imbere imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kubaba hafi.

Mu buhamya bwe, Umutesi Vestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku itotezwa rikomeye Abatutsi bakorewe kuva mu 1990 ndetse n’inzira y’umubabaro yanyuzemo mu gihe cya Jenoside. Yashimiye Ingabo zari iza RPA zamurokoye zikamugarurira icyizere cyo kongera kubaho no kubaka ejo hazaza.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage, abikorera bo mu Karere ka Musanze bakusanyije amafaranga angana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Sheki y'ayo mafaranga yashyikirijwe ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Musanze, kugira ngo akoreshwe mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abatishoboye.

Iki gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka, kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cour d’Appel de Ruhengeri.