Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rulindo: Urubyiruko rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari no kwirinda ingeso mbi

Kimwe n’ahandi mu Gihugu, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari.” Mu Karere ka Rulindo, ibi birori byabereye mu Murenge wa Burega, aho urubyiruko rwibukijwe ko rukwiye gukoresha neza amahirwe rufite, rukiteza imbere kandi rukagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yifatanyije n’Akarere ka Rulindo mu kwizihiza uyu munsi. Ibirori byitabiriwe kandi n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano mu Ntara, Depite Umuhoza Vanessa Gashumba, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abaturage, by’umwihariko urubyiruko rwo mu Murenge wa Burega.

Mu butumwa bwagejejwe ku rubyiruko, abayobozi bibanze ku kurugaragariza amahirwe atandukanye Leta y’u Rwanda yarushyiriyeho, barusaba kuyabyaza umusaruro binyuze mu gukora cyane, kwihangira imirimo, guhanga udushya no kongera ubumenyi n’ubushobozi. Bashimangiye kandi ko urubyiruko rukwiye kugira intego n’icyerekezo mu buzima, kwitegura neza ejo hazaza no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

Urubyiruko kandi rwashishikarijwe guteza imbere impano n’ubushobozi rufite, gukoresha neza ikoranabuhanga no kwitabira gahunda zitandukanye zibafasha kwiteza imbere. Abayobozi bibukije ko kugira ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire myiza ari ingenzi mu kubaka ubuzima bwiza no kugera ku ntego z’iterambere.

Ku rundi ruhande, urubyiruko rwibukijwe ko rugomba kwirinda ingeso mbi n’ibindi bishobora kubangamira ubuzima n’ahazaza harwo. Muri byo harimo ibiyobyabwenge, ubusinzi, inda ziterwa abangavu n’izindi nda zidateganyijwe, ibishuko by’ubwoko butandukanye, gukoresha nabi ikoranabuhanga, imyambarire itesha agaciro ndetse n’izindi ngeso zishobora kubangamira imibereho myiza n’iterambere.

Abayobozi bashimangiye ko urubyiruko ari imbaraga n’umutungo w’Igihugu, bityo ko rukwiye gukoresha neza amahirwe ahari, guteza imbere impano n’ubushobozi rufite no kugira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda ruteye imbere.