Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Musanze–Kinigi: Guverineri Mugabowagahunde yifatanyije n’abaturage mu muganda usoza Kanama 2026

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n’abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Musanze mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026, wabereye kuri Site ya Kinigi, ahateganyijwe kubera umuhango wa Kwita Izina ku nshuro ya 21.

Uyu muganda wibanze ku bikorwa by’isuku, mu rwego rwo gutegura neza aho uyu muhango uzabera no gukomeza kwimakaza umuco w’isuku mu baturage.

Muri uyu muganda kandi hari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Guverineri Mugabowagahunde yashimiye abaturage n’abandi bose bawitabiriye, ashimangira ko ibikorwa by’umuganda ari umwanya w’ingenzi wo gukorera hamwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira uruhare rugaragara mu kuyirinda no kuyibungabunga, birinda ibikorwa byose bishobora kuyangiza cyangwa kuyihungabanya.

Yanabasabye gukomeza kwitegura neza umuhango wa Kwita Izina 2026, bakomeza kurangwa n’isuku kandi biteguye kwakira neza abashyitsi bazitabira uyu muhango.

Mu rwego rwo kwitegura ibihe biri imbere, Guverineri Mugabowagahunde yasabye abaturage gutangira kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2027 A, ndetse no kwitegura itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2026–2027.

Yibukije kandi abaturage gufata ingamba zo guhangana n’imvura y’Umuhindo ishobora kuba nyinshi, zirimo kuzirika neza ibisenge by’amazu no kwimuka ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza, Guverineri yasabye abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ubusinzi. Yasabye kandi abategura n’abatanga ibiribwa n’ibinyobwa kubikora bubahiriza amabwiriza y’isuku, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no kwirinda ingaruka zaturuka ku mwanda.

Umuganda rusange wo muri Kanama wabaye n’umwanya wo gukomeza ubufatanye hagati y’abaturage n’abayobozi mu bikorwa bigamije guteza imbere isuku, kubungabunga ibidukikije no gutegura neza ibikorwa bikomeye byitezwe mu Karere ka Musanze, by’umwihariko umuhango wa Kwita Izina ku nshuro ya 21 uteganyijwe kubera i Kinigi.