Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gicumbi: Inama Mpuzabikorwa y’Akarere yaganiriye ku ngamba zigamije kurushaho guteza imbere umuryango

Kuri uyu wa gatanu, ku Cyicaro cy’Akarere ka Gicumbi hateraniye Inama Mpuzabikorwa y’Akarere, yahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho muri gahunda z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, no gufata ingamba zigamije kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no gukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Mugabowagahunde Maurice, wari Umushyitsi Mukuru, hamwe n’abayobozi b’Inzego z’Umutekano n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’Akarere, kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Umudugudu.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abayobozi kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, kurangwa n’imyitwarire myiza, gukomeza imikoranire myiza hagati y’inzego no gukemura ibibazo byugarije umuryango, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Yabasabye kandi abayobozi gukomeza guharanira ko Akarere ka Gicumbi gahora ku isonga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, Mituweli n’izindi, anashimangira ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukumira no kurwanya ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko bikomeje guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage no gukurura ibindi bibazo birimo amakimbirane yo mu miryango, igwingira ry’abana, guta ishuri n’ibindi.

Guverineri yasabye kandi abayobozi gufata neza ibikoresho bahawe bibafasha mu kazi, birimo imodoka na moto, kugira ngo bikomeze kubafasha kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo ku gihe no kwirinda kubijyana mu zindi gahunda zitari iz'akazi.

Muri iyi Nama Mpuzabikorwa, abayitabiriye bagejejweho ibiganiro bitandukanye birimo ishyirwa mu bikorwa rya DDS, ikiganiro cyatanzwe mu buryo bwa Panel cyibanze ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye nk’umusingi w’imiyoborere myiza, bungurana ibitekerezo ndetse bafata ingamba zigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Inama yasojwe hatangwa ibihembo ku Midugudu, Utugari n’Imirenge byitwaye neza kurusha ibindi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye, mu rwego rwo gushimira indashyikirwa no gukomeza gushishikariza abandi kurushaho gukora neza.

Ubu bugenzuzi bwakozwe n’itsinda rigizwe n’abakozi b’Intara y’Amajyaruguru bafatanyije n’abagenzuzi mu Turere (Internal Auditors), bugamije kureba imikorere y’ibi bigo no gushyira imbere kunoza serivisi zihabwa abaturage.