Gakenke-Kivuruga: Guverineri yagaragaje ububi bw’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, asaba abaturage kubikumira no kubirwanya
Mu kiganiro yagiranye n'abaturage b’Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ubwo yifatanyaga na bo mu Nteko y’Abaturage ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagarutse ku ngaruka zikomeye ziterwa n'inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge, ashimangira ko zishyira ubuzima bw'abazinywa mu kaga, zigateza indwara zitandukanye ndetse zikaba zanakurura urupfu. Yagaragaje kandi ko izo nzoga ari imwe mu mpamvu z'umutekano muke n'ihungabana ry'imibereho y'imiryango, kuko zikunze guteza amakimbirane mu ngo, ihohoterwa, ubukene, ubwomanzi n'ibindi byaha bihungabanya ituze ry'abaturage.
Yasabye abaturage kurushaho kugira uruhare mu kurwanya no guca burundu ubucuruzi n'ikorwa ry'izi nzoga, bakorana bya hafi n'inzego z'ibanze, iz'umutekano n'izindi bireba batanga amakuru ku bazikora, abazicuruza n'abazikwirakwiza. Yashimangiye ko ubufatanye bw'abaturage n'inzego ari bwo buryo burambye bwo kubungabunga ubuzima, gukomeza umutekano no guteza imbere imibereho myiza y'imiryango, anabashishikariza kwirinda ikintu cyose cyahungabanya iterambere n'ituze by'abaturage.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yanagarutse ku myitwarire idahwitse igaragara muri bamwe mu rubyiruko, abasaba kwisubiraho bakarangwa n'indangagaciro, ubupfura n'imyitwarire myiza. Yabashishikarije kwirinda ibiyobyabwenge, ubuzererezi n'ibindi byose byabashora mu bikorwa bibangiriza ubuzima n'iterambere.
Yanibukije ababyeyi ko bafite uruhare rukomeye mu burere bw'abana, abasaba gukomeza kuba intangarugero no kubakurikirana hafi, babatoza indangagaciro z'umuco nyarwanda, kugira ngo bakure bafite imyitwarire myiza, bagire uruhare rufatika mu iterambere ry'imiryango yabo n'iry'Igihugu.
Muri iyi Nteko kandi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yanasobanuriye abaturage impinduka ziherutse gutangazwa mu rwego rw'uburezi, agaragaza ko icyo zigamije ari ukurushaho guteza imbere ireme ry'uburezi. Yibukije by'umwihariko ababyeyi ko bafite uruhare rukomeye mu gutegura neza itangira ry'umwaka w'amashuri, abasaba gutangira hakiri kare guteganya amafaranga y'ishuri no kuzuza izindi nshingano zose zibareba, kugira ngo abana bazatangire amasomo ku gihe kandi nta mbogamizi bahura na zo.
Abaturage na bo bagejeje ku buyobozi ibibazo bitandukanye birimo kunoza ibikorwaremezo by'imihanda n'amazi, gusana ibiro by'Akagari ka Cyintare, kwihutisha itangwa ry'ingurane ku mitungo y’abaturage yari ahanyujijwe ibikorwaremezo, guhindurirwa ibyiciro bya Mituweli, ndetse n'ibindi bibazo birebana n'imibereho yabo ya buri munsi.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke n'inzego zibishinzwe, batanze ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe, banatanga umurongo n'ingamba zo gukomeza kubikemura, hagamijwe kurushaho guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kubafasha kubona serivisi ziboneye kandi zibageraho ku gihe.