Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

GAKENKE: ABAGORE BASABWE KUBYAZA UMUSARURO GAHUNDA YA GENDANA KONTI

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 4 Kanama 2025, mu Karere ka Gakenke hasojwe ubukangurambaga bwa "Gendana Konti" bwateguwe na Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), bwari bumaze umwaka bukorwa.

Muri ubu bukangurambaga, abagore barenga 28,000 bahuguwe ku ikoreshwa rya serivisi z'imari n'ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa hagamijwe kubongerera ubushobozi mu kwinjira no gukoresha serivisi z'imari.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon. Mugabowagahunde Maurice, Intumwa za Banki Nkuru y'Igihugu, abayobozi b'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa b'iyi gahunda.

Mu ijambo rye, Guverineri yashimiye abagore bitabiriye gahunda ya "Gendana Konti" ku bushake bagaragaje bwo kwiga no kwakira ikoranabuhanga.

Yabashishikarije gukomeza gukoresha serivisi z'imari zishingiye ku ikoranabuhanga, kurinda umutekano wa konti zabo, gukorana n'ibigo by'imari no kwitabira inguzanyo zibafasha kwiteza imbere.Yanabibukije gukoresha iyi gahunda mu kwishyura Mituweli no kwizigamira muri Ejo Heza.

Yongeye kubasaba kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kuko abangamira iterambere ry'urugo n'iry'igihugu, kwimakaza isuku aho batuye no gukoresha neza amafaranga babona, birinda kuyasesagura ahubwo bayashora mu bikorwa biteza imbere imibereho y'imiryango yabo.

Guverineri yasabye kandi abahawe amahugurwa kutihererana ubumenyi bungutse, ahubwo bakabusangiza abandi bagore kugira ngo umubare w'abitabira gahunda ya "Gendana Konti" ukomeze kwiyongera.

Igikorwa cyasojwe no gushyikiriza ibihembo abagore batatu bitwaye neza muri gahunda ya "Gendana Konti", mu rwego rwo kubashimira no gushishikariza abandi gukomeza kuyitabira.