Burera: Hatangijwe Gahunda yo Kwita ku Rubyiruko mu Biruhuko 2026
Kimwe n’ahandi mu gihugu, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, hatangijwe Gahunda yo ”Kwita ku Rubyiruko mu Biruhuko 2026”, igamije kurinda abana n’urubyiruko ingeso mbi no kubafasha gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko.
Ku buryo bw’umwihariko, iyi gahunda igamije kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’abana n’urubyiruko, biga n’abatiga, kubarinda ingeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, gushorwa mu buraya n’izindi ngeso zishobora kubangiza ubuzima, kubatoza umuco nyarwanda, guteza imbere impano zabo no kubafasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.
Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abayobozi b’inzego z’umutekano mu Ntara, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri bari mu biruhuko n’abatiga, ndetse n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Butaro.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye urubyiruko kwitabira gahunda zose zateganyijwe mu biruhuko, bakirinda abantu bashaka kubashuka no kubashora mu ngeso mbi, zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yabasabye kandi kurangwa n’isuku n’ikinyabupfura, bakaba intangarugero muri byose, ndetse no gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko mu kwiga, guteza imbere impano zabo no kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ryabo n’iry’Igihugu.
Guverineri Mugabowagahunde kandi yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana n’urubyiruko, kubafasha no kuborohereza kwitabira gahunda zateganyijwe mu biruhuko uko bikwiye kandi ku gihe.
Igikorwa cyo gutangiza gahunda yo Kwita ku Rubyiruko mu Biruhuko 2026 cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere impano n’ubushobozi bw’urubyiruko. Muri byo harimo umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’Akagari ka Rusumo n’aka Mubuga, ibikorwa byo kugaragaza impano z’urubyiruko, ndetse no gutangiza Academy y’Umupira w’Amaguru y’abana b’abahungu n’iy’abakobwa.
Iyi gahunda izafasha abana n’urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko, kwirinda ibishobora kubangiza no kwitabira ibikorwa bibafasha guteza imbere impano zabo, ubumenyi n’imyitwarire myiza.