Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Burera: Hagaragajwe ibyagezweho n’Inama Njyanama muri manda ya 2021–2026

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, ku Biro by’Akarere ka Burera habereye igikorwa cyo kumurika ibikorwa byagezweho n’Inama Njyanama y’Akarere muri manda y’imyaka itanu, 2021–2026.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, akaba n’Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Burera, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, abagize Inama Njyanama y’Akarere, abayobozi b’Inzego z’Umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere, abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu kugaragaza ibyagezweho, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bizimungu Jean Baptiste n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline, bagaragaje ko muri manda ya 2021–2026 Akarere kateje imbere ibikorwa bitandukanye mu nzego z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Mu rwego rw’ubukungu, Akarere ka Burera kibanze ku guteza imbere ubuhinzi, kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo, guteza imbere imiturire, ndetse n’izindi gahunda zigamije kongera umusaruro no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage.

Ibi bikorwa byari bigamije gutanga umusingi ufasha abaturage kugira uruhare rufatika mu iterambere ryabo no mu iterambere ry’Akarere muri rusange.

Mu rwego rw’imibereho myiza, hubatswe kandi havugururwa ibikorwaremezo by’uburezi n’ubuzima, hashyirwa imbaraga mu kurengera abatishoboye no gutuza neza imiryango itishoboye ndetse n’abaturage bakuwe mu manegeka, kurwanya igwingira n’ibindi.

Mu rwego rw’imiyoborere myiza, hubatswe inyubako nshya y’Akarere, hanavugururwa inyubako z’Imirenge n’Utugari, hagamijwe kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza kandi zegereye abaturage.

Ibi byiyongera ku zindi gahunda zashyizweho mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga no kunoza imitangire ya serivisi.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Burera ku kazi bakoze muri manda yabo iri kugana ku musozo.

Yabibukije ko kumurika ibyagezweho atari umusozo w’inshingano, ahubwo ari umwanya wo gusuzuma ibimaze kugerwaho, kureba ibikiri mu nzira no gushyira imbaraga mu kubyihutisha.

Guverineri yasabye ko ubuyobozi bukomeza gukorana n’abaturage n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa bitararangira bishyirwe mu murongo wo kurangizwa kandi ibyagezweho bikomeze kubyazwa umusaruro no kubungwabungwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye Inama Njyanama y’Akarere ka Burera ku bikorwa byagezweho muri manda ya 2021–2026, bigaragazwa n’ibipimo byiza Akarere kagezeho.

Yasabye ubuyobozi gukomeza gushyira imbaraga ahakiri intege nke, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’inyunganizi ku byagezweho, banagaragaza ubushake bwo gukomeza gufatanya n’Ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa bigamije kwihutisha iterambere ry’Akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.