Email | 

Ahantu Nyaburanga

Intara y’Amajyaruguru ni igicumbi cy’ahantu nyaburanga. Yiharaye ibyiza bihuruza ba Mukerarugendo, ku buryo ubukerarugendo mu Rwanda bumaze gufata intera ishimishije kubera ibyo byiza. Uhereye ku Birunga bicumbikiye Ingagi, harimo MUHABURA (Maitre du Chemin) ihabura abahabye na SABYINYO (Le Denté) ihora isekera abayigana. Mu Majyaruguru aho wanyura hose wahasanga ibyiza. Ni muri urwo rwego Ikigo cy’igihugu cy’iterambre RDB cyashyizeho ikigo kizajya gifasha ba mukerarugendo kubona amakuru yo kumenya ibyiza nyaburanga n’ibyo basura mu Majyaruguru y’igihugu (Tourism Information Center) mu Karere ka Musanze.

Iyi "Tourism Information Center" ifasha ba mukerarugendo kubona amakuru, kwandikisha aho basura, bakanabona ibyo kurya n’ibyo kunywa hamwe n’izindi mpano bagura mu Rwanda zikabasigira urwibutso rw’ibyiza bavanye mu Rwanda no mu  Majyaruguru by'umwihariko.”

Mu Majyaruguru aho wanyura hose wahasanga ibyiza nyaburanga:

  • MUKARERE KA BURERA

- Urugezi n’inyoni zarwo ndetse n’urusumo
- Hari Ibiyaga bya Burera na Ruhondo bihujwe n’Urugomero rwa NTARUKA, ...

  • MU KARERE KA GAKENKE

- Hari Mbirima na Matovu;
- Hari Ibuye rya BAGEGE, ...

  • MU KARERE KA GICUMBI

- Hari indaki ya Nyakubahwa Paul KAGAME
- Hari Umusozi CACANA yarwaniyeho n’urupfu
- Hari n’Ikiyaga cya Muhazi cyiharanze imbuga nziza, ...

  • MU KARERE KA MUSANZE

- Ubuvumo bwa Musanze;
- Igihondohondo
- Hari ibirunga n’ingagi, ...

  • MU KARERE KA RULINDO

- Hari Ikirenge cya Ruganzu, ubu hitwa ku Kirenge
- Hari n’agasozi gato cyane mu Rwanda ka Nyirangarama
- Hari n'agasozi ka NGABO ITSINZE, ...