Iri shimwe Intara y’Amajyaruguru yarihawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kubera uruhare yagize muri gahunda ya “Nk’Uwikorera” yo kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi.

Intara y’Amajyaruguru ikaba yarafashije Uturere tuyigize kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi ku batugana bose.

              

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, JABO Paul ashyikirizwa ishimwe iyo Ntara yahawe na Prof SHYAKA Anastase, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere. Ku ruhande rw'ibumoso ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe iterambere ry'abaturage, MUNYESHYAKA Vincent

Share Button