Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Nyakanga 2017 mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) riherereye mu Karere ka Musanze, habereye inama ku rwego rw’Intara y’Amajyaruruguru, yari igamije kurebera hamwe uburyo imikoranire hagati y’itangazamakuru, inzego za Leta n’iz’umutekano yarushaho kunozwa, bityo izo nzego zikarushaho gukorana neza no gusenyera umugozi umwe hagamijwe imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage.

Iyi nama yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Jabo Paul, yitabiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gakenke, Niyonsenga Aimé François, Abayobozi ba Polisi n’aba DASSO mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, abakozi bashinzwe itangazamakuru ku Ntara no mu Turere ndetse n’abanyamakuru bakorera Ibitangazamakuru bitandukanye, cyane cyane ibikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

       

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa mwiza w’inzego za Leta n’iz’umutekano mu kumenyekanisha ibyo zikorera umuturage. Yongeyeho ko bikwiye ko izo nzego zikorana neza, aho guhangana zikarushaho kuzuzanya hagamijwe izo nyungu z’umuturage.

Nyuma y’ibiganiro n’ibitekerezo byatanzwe, abitabiriye iyo nama bafashe umwanzuro  wo gushyiraho ihuriro (Forum) rizajya rihuriramo izo nzego zose hagamijwe kurushaho kunoza imikoranire no kuzuzanya, kugira ngo zikomeze guharanira inyungu z’umuturage.

     

ACP Theos Badege, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara, Jabo Paul na Emmanuel Mugisha, RMC

 

 

Share Button