Ibi ni ibikubiye mu ijambo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagejeje ku baturage b’Uturere twa Gakenke, Nyabihu, Musanze, Muhanga na Ngororero, kuri uyu kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017, ubwo yifatanyaga na bo mu kwizihiza imyaka 23 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Perezida Kagame yavuze ko kwibohora biri mu nzego ebyiri, kwibohora ubutegetsi bubi n’abategetsi babi, hakabaho n’ibikorwa bigendana nabyo birimo ubukene, inzara, uburwayi no gusonza ntushobore kwigaburira ugategereza abaterankunga, baba batabonetse umuntu agapfa.

Yagize ati “Kwibohora birimo inzego ebyiri: Abantu n’ibikorwa. Twibohoye ubuyobozi bubi n’abayobozi babi byaduteraga guhora inyuma y’abandi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye gushingira ku buyobozi bwiza bafite, bakubaka Igihugu cyabo nk’uko bacyifuza. Yavuze ko ubuyobozi buriho bwatanze urubuga n’icyizere ku baturage cyo gutera imbere.

Yagize ati “Mu myaka yashije abaturage benshi ntabwo bari bafite icyizere cy’ahazaza. Ubu turakora tukiteza imbere.”

Yavuze ko urugendo rwo kwibohora rugenda rugaragaza umusaruro hirya no hino mu gihugu ku buryo abana biga, urwaye akabona aho yivuza, abaturage bagahinga bakorora, bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko.

Yakomeje agira ati “Ibyo biragenda byiyongera buri gihe. Ntabwo biragera aho dushaka ariko niho tugana. Ni yo nzira turimo, tuyirimo dufite icyizere ko tuzahagera. Kuhagera rero bikwiye kuba vuba, bikwiriye kwihuta.”

   

Muri uwo muhango Perezida Kagame, ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame batashye ku mugaragaro Ibitaro byo ku rwego rw’akarere bya Shyira n’umudugudu w’icyitegererezo watujwemo imiryango 108 ikennye yo mu Turere twa Nyabihu na Gakenke.

Perezida Kagame yibukije abahawe inzu zo guturamo ko batazihawe kugira ngo ejo bazabe bagikeneye ubufasha cyangwa ngo na zo zisenyuke babe basaba izindi. Yabibukije kandi ko bagomba kwiha umutekano kugira ngo hatazagira umuntu uza ngo abameneremo abe yahitana ubuzima bw’umwe muri bo.

   

                   Abaturage bitabiriye ibirori ari benshi cyane

 

         Ibitaro bya Shyira byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 4 Nyakanga 2017

 

                   Umudugudu w'icyitegererezo wubakiwe abaturage

Share Button