Kuri uyu wa kane, 29/06/2017, mu Karere ka Gicumbi,  Umurenge wa Nyamiyaga, ahitwa Nyinawimana ni mu Ntara y'Amajyaruguru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Amakoperative ku rwego rw'Igihugu cyacu.

Umushyitsi Mukuru yari Minisitire wa MINEACOM François KANIMBA. Uyu munsi kandi witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru,  MUSABYIMANA Jean Claude,  DG wa RCA, Mayor w’Akarere ka Nyamasheke, Komite Nyobozi y'Akarere ka Gicumbi, Abayobozi batandukanye bari bahagarariye Uturere, Abahagarariye Ibigo bitandukanye, NGOs,  Abahagarariye  Amakoperative baturutse hirya no hino mu Gihugu ndetse n'abaturage benshi b'Akarere ka Gicumbi.

Mu gutangira ibi birori kandi hasuwe Ishyirahamwe ry'Aborozi b’Inka bo muri Gicumbi (IAKIBU) rifite Abanyamuryango 704, rikusanya litiro ibihumbi 38 z'amata buri munsi.

Hanasuwe kandi Ishyirahamwe Ubumwe- Nyinawimana ry'abatubuzi b'imbuto y'ibirayi,  batubura imbuto ziri hagati ya toni ibihumbi 40 na 60 kuri season, akabuto kamwe bakaba bakagurisha 80 frw

Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi,  Amakoperative yakanguriwe kurangwa n'Imiyoborere myiza, gucunga neza umutungo, kuzamura ishoramari n'ubwizigame, gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ndetse no kuzatunganya neza  amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku wa 4 Kanama 2017. Bashishikarijwe kandi kunoza ibikorerwa iwacu bakabiteza imbere kandi bakabibyaza umusaruro. Amakoperative yasabwe kwisuzuma akareba ibiyadindiza hagafatwa ingamba zo kubikosora. Abanyarwanda muri rusange basabwa Kwimakaza umuco wo gukorera mu mashyirahamwe kuko abishyize hamwe ntakibananira.  

Share Button