Kuri uyu wa gatatu, tariki 21/06/2017 Minisitiri w'ibikorwa remezo ,Bwana James MUSONI yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa urugomero rw'amashanyazi rwa Rwaza mu Karere ka Musanze. Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambassadors ba USA na Germany, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, abandi Bayobozi ndetse n'Abaturage b'Umurenge wa Muko na Rwaza.

Muri uyu muhango hasobanuwe ko uru rugomero rw'amashanyazi rwa  Rwaza ruri muri Gahunda ya Leta y'uko kugeza muri 2018.

Abanyarwanda bagera kuri 70% bazaba bagezweho n'amashanyarazi. Hashimangiwe kandi umubano mwiza uri hagati y'Igihugu cyacu , USA na Germany ndetse n'ubundi bufatanye hagati y'Abafatanyabikorwa n'Abashoramari. Hifujwe ko amashanyarazi y'uru rugomero yagera ku baturage uhereye ku baruturiye bityo abaturage bagategura imishinga  myinshi hifashishijwe aya mashanyarazi

Share Button