Kuri uyu kabiri,13/06/2017, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru , Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, yayoboye inama yamuhuje na Komite Nyobozi y'Akarere ka Rulindo na Biro y'inama Njyanama y'Akarere. Muri iyi nama harebewe hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'inama iheruka, imiyoborere rusange y'Akarere, inzitizi zihari n'ingamba zo kuzikemura.

Muri iyi nama hafashwe ingamba zo  kwihutisha imishinga ikorerwa mu Karere, imihigo, gukemura ibibazo bikigaragara mu Karere , kunoza imicungire y'Abakozi b'Akarere, kwimakaza isuku mu Karere n'Ibindi. Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru asoza inama akaba yasabye abitabiriye gukomeza gukorera hamwe, gukemura Ibibazo by'abaturage byose biri mu Karere no gutunganya neza gahunda zose zirebana n'amatora ya Perezida wa Repubulika azaba kuwa  03- 04/08/2017

Share Button