Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017, mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Giti, Akagari ka Gatobotobo, Umudugudu wa Rugarama habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi “Police Week” ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, Kamayirese Germaine, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, CP Butera Emmanuel, wari uhagarariye Polisi y’Igihugu, Brig Gen Nkubito Eugene, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara, Abayobozi batandukanye muri Polisi y’Igihugu no mu zindi nzego z’Ubuyobozi, abapolisi n’abaturage benshi.

Mu gutangiza iki cyumweru, hakozwe ibikorwa bitandukanye, birimo umuganda wo gukora umuhanda no gutaha ku mugaragaro igikorwa cy’indashyikirwa Polisi y’Igihugu yakoreye abaturage cyo gucanira ingo 117 zigize Umudugudu wa Rugarama hakoreshejwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

 

Abafashe ijambo bose muri uyu muhango, bashimiye Polisi y’Igihugu ibikorwa by’indashyikirwa yateguye n’ibyo yagezeho muri gahunda ya “Police Weeek”. Bakaba kandi bashishikarije abaturage kubungabunga ibikorwaremezo bimaze kubakorerwa, birimo umuriro bahawe, kurwanya ibiyobyabwenge, gutanga amakuru ku bihungabanya umutekano, gukomeza kwiteza imbere muri byose, kongera imbaraga mu kubaka Igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zose.

Ku ruhande rwabo, abaturage bashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku miyoborere myiza n’iterambere akomeje kubagezaho.

Share Button