Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze hatangirijwe icyumweru cyahariwe imitangire ya serivisi mu Makoperative ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, kitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, uhagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative ndetse n’Abaperezida b’Amakoperative anyuranye akorera mu Karere ka Musanze.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje ko Amakoperative ari urufunguzo rw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ndetse no ku Gihugu muri rusange, iyo akoze inshingano zayo uko bikwiye. Yagaragaje kandi ko Leta y’u Rwanda idahwema gushyiraho ingamba zigamije kurushaho kunoza imikorere y’Amakoperative, bityo asaba Amakoperative yose akorera mu Ntara y’Amajyaruguru kunoza imitangire ya serivisi, kuko gutanga serivisi nziza ari byo bizatuma arushaho gutera imbere ndetse binayafashe kugera ku ntego yiyemeje. Yibukije kandi ko imiyoborere myiza y’Amakoperative ari inkingi ya mwamba kugira ngo agere ku ntego yayo.

Guverineri Musabyimana yanagarutse kuri bimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu Makoperative, birimo imiyoborere mibi n’ubwumvikane buke muri amwe muri yo, Amakoperative ariho ku izina gusa (balinga), imicungire mibi y’imitungo y’Amakoperative, abanyamuryango batubahiriza inshingano zabo, kudakurikiza amategeko n’amabwiriza ahari, kutubahiriza amahame Amakoperative agenderaho n’ibindi.

 

Guverineri Musabyimana yanakomoje ku bibazo byakunze kugaragaragara mu Makoperative y’Abahinzi b’Ibirayi, akaba yabagiriye inama yo gukora Amakoperative afatika kandi akomeye y’Abahinzi b’Ibirayi koko, kuko ari bwo bazagera ku ntego bafite kandi akaba ari bwo ayo Makoperative azababera koko urufunguzo rw’iterambere bifuza. Yijeje kandi Amakoperative yose ubufatanye kugira ngo atere imbere, ateze imbere abanyamuryango n’Igihugu muri rusange.

Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe imitangire ya serivisi mu Makoperative cyabaye kandi umwanya mwiza ku Bayobozi b’Amakoperative wo gutanga ibitekerezo ndetse no kubaza ibibazo ku bari babifite

Share Button