Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yabisabye abitandukanyije na FDLR bagera kuri mirongo icyenda bari mu ngando i Mutobo mu Kigo cy’Amahugurwa cya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kane tariki ya 11/05/2017, ubwo yabahaga ikiganiro kijyanye na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi.

Icyo kiganiro cyibanze ku nkingi enye za gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ari zo ubukungu, imiyoborere myiza, imibereho myiza y’abaturage n’ubutabera. Nyuma yo kubasobanurira ibikubiye muri buri nkingi n’ibyagezweho, Guverineri Musabyimana yabamenyesheje ko Igihugu cy’u Rwanda nyuma y’ibibazo bikomeye cyanyuzemo birimo Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rumaze kwiyubaka mu nzego zose kandi ko aho rugeze hashimishije ndetse ko Abanyarwanda biyemeje kudasubira inyuma na rimwe.

Guverineri Musabyimana yabashimiye icyemezo cyiza bafashe cyo gutahuka mu Gihugu cyababyaye, bityo abasaba guhinduka bakaba Abanyarwanda bashya bazira urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi abahamagarira kugira uruhare mu kubaka Igihugu, bakima amatwi abagamije kubagira ibikoresho no kubaheza ishyanga. Yabasabye kandi gushishikariza abo basize mu mashyamba ya Kongo gutahuka mu mahoro, bityo na bo bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyabo. Guverineri Musabyimana yabijeje kandi ko Leta y’u Rwanda yiteguye kwakira uwo ari wese ufite ubushake bwo kugaruka mu gihugu cye no kumufasha gusubira mu buzima busanzwe.

 

 

Share Button