Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Mata 2017 mu Murenge wa Tumba uherereye mu Karere ka Rulindo habereye umuganda usoza ukwezi ku rwego rw’ako Karere. Uyu muganda witabiriwe n’Abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Bwana Uwizeyimana Evode, Guverineri w’Intara y’Amajyaruruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude, Depite Bitunguramye Diogene, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Nkubito Eugene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Jabo Paul n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Tumba, ukaba wibanze ku gikorwa cyo kurwanya nkongwa idasanzwe yateye mu myaka.

Mu butumwa bwahawe abitabiriye uyu muganda, bakanguriwe gukomeza kurwanya nkongwa idasanzwe yateye mu myaka igacika burundu, guhinga kijyambere, kwitabira gahunda za Leta no gukomeza kubungabunga umutekano. Bakanguriwe kandi kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, gutanga mitiweli, kwandikisha ubutaka bwabo no gutanga imisoro yose igomba gutangwa. 

Share Button