Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata 2017, MTN Foundation yatanze impano ya Mudasobwa 24 na Interineti y’amezi atatu mu Rwunge  rw’amashuri rwa Butete ruherereye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera. Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, Umuyobozi wa MTN Foundation, Madamu Mukarubega Zulfat, abahagaririye inzego z’umutekano n’abandi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabasabye gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’imiyoborere myiza agejeje ku Gihugu, iyi miyoborere myiza ikaba idasigana n’ikoranabuhanga ryegerezwa abaturage. Yasabye MTN gukora ibishoboka byose ahatari “Network” mu Ntara y’Amajyaruguru ikahagezwa. Yasabye kandi abanyeshuri kubyaza umusaruro mudasobwa bahawe bakazihahisha ubumenyi, bakirinda kuzikoresha ibidafite akamaro. Yanasabye kandi Abayobozi b’Urwunge rw’Amashuri rwa Butete gucunga neza izo mudasobwa zikamara igihe kinini.

Umuyobozi wa MTN Foundation, Madamu Mukarubega Zulfat yasobanuye ko MTN izakomeza kugira uruhare mu iterambere cyane cyane mu burezi no mu bindi. Na we yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’imiyoborere myiza Igihugu gifite, ikba inatuma abikorera bagera kuri byinshi.

            

Share Button