Ibi ni ibyagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa kane tariki ya 13 Mata 2017 mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gakenke.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wabereye mu Murenge wa Mugunga, ahashyizwe indabo mu mazi y’Umugezi wa Mukungwa mu rwego rwo kunamira no guha agaciro Abatutsi bishwe bakajugunywa muri uwo mugezi ndetse no mu yindi migezi n’inzuzi, Guverineri Musabyimana yavuze ko bibabaje kubona nyuma y’imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye hari abantu bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abaturage guhaguruka bakarwanya abo bantu bivuye inyuma ndetse ababyeyi basabwa ku buryo bw’umwihariko gufata iya mbere bakarinda abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakarushaho kubisha ibizabagirira akamaro.

Yabasabye kandi abaturage muri rusange n’urubyiruko ku buryo bw’umwihariko kugira uruhare mu kunyomoza abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, barushaho kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hifashishijwe cyane cyane imbuga nkoranyambaga.

Guverineri w’Intara y'Amajyaruguru yashimiye kandi abacitse ku icumu rya Jenoside ku kwihangana gukomeje kubaranga no ku ruhare rukomeye bagira muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda maze abasaba gukomeza gutera intambwe idasubira inyuma kandi abizeza ko Ubuyobozi bw’Igihugu buzakomeza kubaba hafi.

Abaturage basabwe kandi gukomeza kubungabunga ibyiza Igihugu cyacu cyagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu no gushyigikira Ubuyobozi bwiza Igihugu gifite. Ikindi basabwe ni ugutanga amakuru ku bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bukaba bwatangaje ko Abatutsi bakomoka muri ako Karere bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu Mugezi wa Mukungwa, kugeza ubu abamaze kumenyekana ari 167. Umuyobozi w’ako Karere yatangaje kandi ko kuri uwo mugezi hagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside.

Share Button