Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude yakiriye Itsinda ry’Abashinwa riyobowe na Senior Engineer Jihong Zhu, baganira ku mushinga wo kwagura Ishuri Rikuru ry’Imyuga rya Musanze Polytechnic riherereye mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga n’Igihugu cy’Ubushinwa kibinyujije muri Ambasade yacyo iri mu Rwanda, ukaba ugamije kongerera iri Shuri ubushobozi kugira ngo rirusheho kwakira abana b’Abanyarwanda benshi barangiza amashuri yisumbuye bifuza gukomereza mu mashuri makuru y’imyuga mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda kijyanye n’uko abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bakomeza mu mashuri makuru y’imyuga bazaba bari ku kigero cya 60% muri 2018. Biteganyijwe ko umushinga wo kwagura iri shuri uzarangira utwaye miliyoni 12,003,580 z’amadolari ya Amerika.

Ishuri Rikuru ry’Imyuga rya Musanze Polytechnic ryubatswe ku nkunga y’Igihugu cy’Ubushinwa, rikaba ryaratangiye gukora ku itariki ya 30 Gicurasi 2015. Iri shuri rikaba rifite amashami atanu ari yo, Ishami ry’Ubuhinzi no gutunganya ibikomoka ku buhinzi, iry’Ubwubatsi, iry’Amashanyarazi, iry’Amahoteli n’iryo Kuhirira imyaka.

                  

Share Button