Email | 

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata 2017, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze hatangiwe ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti, “Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi”. Iki kiganiro cyatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude, kikaba cyitabiriwe n’abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Musanze, barimo abakozi b’Intara y’Amajyaruguru, ab’Akarere ka Musanze n’ab’Ibigo bya Leta bikorera muri uyu Mujyi, birimo BNR, RAB, NAEB, RSSB, RCA, Inkiko n’ibindi. Iki kiganiro kibanze ku gusobanura Jenoside icyo ari cyo, imvo n’imvano y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasobanuriye abitabiriye iki kiganiro ko mbere y’uko Abakoloni baza mu Rwanda, Abanyarwanda barangwaga n’ubumwe bwubakiye ku bunyarwanda buri wese yibonagamo kandi buri wese agaharanira gukunda Igihugu cye, kugikorera no kucyagura. Yakomeje agaragaza uburyo ubwo bumwe bwaje guhungabanywa n’abazungu mu gihe cy’ubukoloni, aho Abanyarwanda bigishijwe ko atari bamwe ndetse banerekwa ko baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika, aho bigishijwe ko Abatutsi baturutse muri Ethiopia naho Abahutu baturuka muri Tchad. Ibyo byose Abakoloni babikoraga mu nyungu zabo bagamije gucamo ibice Abanyarwanda kugira ngo babone uko babayobora.

Abitabiriye ikiganiro bagaragarijwe uburyo ingengabitekerezo y’urwango yatangiye kwigishwa kuva kera hagamijwe kwangisha Abatutsi abandi Banyarwanda, aba bakigishwa ko Umututsi ari umwanzi wabo bagomba kurwanya no kwica bibaye ngombwa. Ni muri urwo rwego, Abatutsi batangiye kwicwa guhera mu mwaka w’1959 ndetse no mu myaka yakurikiyeho bigakomeza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ku bijyanye n’umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasobanuriye abakozi bitabiriye ikiganiro ko iyi Jenoside abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa ari Abanyarwanda, bayikorera abandi Banyarwanda kandi ihagarikwa n’Abanyarwanda. Ikindi ni uko abantu benshi bishwe mu gihe gito cyane, abaturage benshi cyane bishe bagenzi babo baturanye ku misozi, basangiraga, basenganaga, bashyingiranaga. Abicwaga kandi n’abicaga bari bahuje umuco n’ururimi ndetse abaturage bishe n’abo bafitanye isano rya hafi. Ikindi ni uko hakoreshejwe intwaro za gakondo zitica vuba nk’ubuhiri, amafuni, imihoro n’ibindi bitandukanye hagamijwe gushinyagura. Hakoreshejwe kandi ubugome bukabije, burimo gutegeka abicwaga kwicukurira no kwihamba, gukubita abana ku nkuta, kwanduza SIDA, kurya imitima y’abantu no kunywa amaraso, kuvana abana mu nda z’abagore batwite n’ibindi.

Abitabiriye ikiganiro bagaragarijwe kandi ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga cyane cyane ku biteza imbere ubumwe n’imibanire myiza y’Abanyarwanda hagamijuwe iterambere ryabo.

Nyuma yo kubagezaho byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abakozi bitabiriye icyo kiganiro gukomeza kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamaganira kure abashaka kugoreka amateka yakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yabasabye kandi gukomeza kunga ubumwe no kubitoza abakiri bato, kurinda Igihugu cyacu no guharanira ko ibyo Abanyarwanda bubaka bidasenyuka ndetse no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.