Email | 

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata 2017 muri Hoteli Gorilla iherereye mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro Telefoni nshya yo mu bwoko bwa Tecno Camon CX. Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude, akaba ari na we wari Umushyitsi Mukuru.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku buryo gahunda ya Tecno yo gushyira ku isoko Telefoni nshya izafasha abaturage b’iyi Ntara gukomeza kwihuta mu ikoranabuhanga, ari na  ryo muyoboro w’iterambere ry’umuturage, nk’uko biri muri gahunda Igihugu cyacu gishyize imbere.

Guverineri Musabyimana akaba yashimye muri rusange uburyo Tecno igeza ku baturage telefoni nziza, zikomeye kandi zihendutse, aho yatanze urugero rwa Telefoni ya Camon CX yashyizwe ku isoko igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150,000 mu gihe iyo byenda gukora kimwe yo mu bwoko bwa BlackBerry igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600,000. Yashimiye kandi Tecno n’urundi ruhare igira mu bikorwa by’iterambere birimo umuganda rusange abakozi bayo bakorana n’abaturage, akazi itanga ku rubyiruko n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabijeje ko Leta na yo izakomeza kubagezaho ibikorwaremezo biborohereza mu bikorwa byabo by’ubucuruzi ndetse no kubarindira umutekano, bo ubwabo n’ibikorwa byabo.

Nk’uko byagaragajwe muri uwo muhango, Telefoni ya Tecno Camon CX ikoresha Android 7.0, ifite RAM ya 2 GB, ifite ubushobozi bwo kubika ibintu bingana na 16 GB, zishobora kugera kuri 128 GB iyo umuntu ashyizemo Memory Card mu gihe Camera yayo y’inyuma n’iy’imbere ifite Mega Pixels 16, ikaba ngo ari camera ifata amafoto y’akataraboneka.