Email | 

Mu rwego rw’icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko ku baturage, kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude yasuye abaturage b’Akarere ka Burera, Umurenge wa Nemba aganira na bo ku bijyanye na serivisi z’ubutabera bagomba guhabwa zikaba ari n’uburenganzira bwabo ndetse anakemura ibibazo ku baturage bari babifite.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kurangiza ku neza imanza zaciwe ku buryo bwa burundu no kutishora mu manza zitari ngombwa. Yabibukije ko iyo urubanza ruciwe n’urukiko runaka, umuburanyi ntanyurwe n’imyanzuro yarwo, afite uburenganzira bwo kujurira, ariko na none ko iyo urubanza ruciwe ku buryo bwa burundu ruba rwabaye itegeko, bityo rugomba kurangizwa, kandi ko iyo umuntu atsinzwe burundu urubanza ntarurangize abihanirwa n’amategeko. Ikindi yibukije abo baturage ni uko abafite ibibazo birebana n’amategeko bajya begera abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bashinzwe gufasha abaturage mu by’amategeko (MAJ) bakorera ku Karere kabo bakabibafashamo, kuko ari zo nshingano zabo.

Mu zindi ngingo Guverineri Musabyimana yaganirije abaturage b’Umurenge wa Nemba harimo icuruzwa ry’abantu, ibikorwa by’iterabwoba, ruswa ndetse n’ibiyobyabwenge, cyane cyane ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Agaruka ku icuruzwa ry’abantu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasobanuriye abo baturage ko hari abantu baza bagashuka abaturage, cyane cyane urubyiruko, bakabashukisha ko bagiye kubaha akazi, bakabatwara hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bagamije kubashakamo inyungu. Akenshi ngo iyo babagejejeyo babakoresha imirimo y’agahato idahemberwa, ubusambanyi ku bana b’abakobwa cyangwa bagahinduka ibicuruzwa aho bakurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri zikagurishwa ku banyamafanga bazikeneye. Ni muri urwo rwego yasabye abaturage kuba maso no gukurikirana abana babo bakamenya ibyo barimo umunsi ku munsi.

Guverineri Musabyimana yasabye kandi abaturage b’Umurenge wa Nemba guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma ibikorwa by’iterabwoba aho byaramuka bigaragaye hose, kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga gikunze kugaragara mu gace batuyemo ndetse no kwirinda ruswa n’ibisa na yo byose. Yabasabye kwihutira gutanga amakuru ku babishinzwe aho ari ho hose hagaragara ikimenyetso cy’ibyo bikorwa.

Abaturage b’Umurenge wa Nemba basobanuriwe kandi Itegeko ry’Umuryango, hibandwa cyane cyane ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu, uburyo abashyingiranwa basezerana gucunga imitungo yabo ndetse n’uburyo bwo kuzungura imitungo.

Abo baturage bahawe kandi umwanya babaza ibibazo bitandukanye, bikaba byahawe umurongo w’uburyo bigomba gukemukamo