Email | 

Mu rwego rwo gusoza ibiganiro byateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigenewe abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’Amashuri Makuru biganisha ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu bumwe n’ubwiyunge bw’abenegihugu” mu Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo rya Ruli riherereye mu Karere ka Gakenke.

Muri icyo kiganiro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru y’Amajyaruguru yasobanuriye abanyeshuri n’abarezi bo muri iryo shuri uburyo Imitwe ya Politiki yatangiye gushingwa mu Rwanda mu myaka ya za 59 mu gihe u Rwanda rwari mu nkubiri yo guharanira ubwigenge. Icyo gihe ariko Imitwe ya Politiki yashinzwe yari ishingiye ahanini ku byo abayishingaga babaga bahuriyeho kandi igakora iharanira inyungu zabo bwite, ititaye ku nyungu z’Abanyarwanda muri rusange. Bene iyo Mitwe ya Politiki ikaba yarakomeje kugira uruhare mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse mu mwaka w’1994 mu Rwanda haba Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo mitwe ya Politiki ikaba ari yo yari ku isonga mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa.

Yakomeje asobanura ko guhera mu mwaka w’1994, FPR-Inkotanyi imaze gutsinda urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeje kongera kugarura no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ifatanyije n’indi Mitwe ya Politiki itaragize uruhare muri Jenoside. Ni muri urwo rwego ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwabaye inkingi ya mwamba y’imikorere y’imitwe ya Politiki guhera mu mwaka w’1994 kugeza, intambwe imaze guterwa na yo ikaba igaragara kandi ikaba idashobora gusubira inyuma.

Guverineri, Musabyimana yashimangiye ko uburyo Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ikora muri iki gihe, aho ifite n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ihuriyemo, bitanga icyizere ko izakomeza kugira uruhare mu kubaka no kubambatira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yasabye abo banyeshuri ko amahirwe bafite yo kuba bigishwa amasomo y’ubumenyi ariko bakabona n’izindi nyigisho z’uburere mboneragihugu n’indagagaciro za kirazira, batayapfusha ubusa, ahubwo ko yarushaho kububakamo Abanyarwanda beza, bafite umuco n’ubumuntu, bityo bikazabafasha kurangiza neza ubutumwa bafite mu muryango nyarwanda bwo gukorera Abanyarwanda no kuzirikana buri gihe ko inyungu z’Abanyarwanda n’iz’Igihugu muri rusange ziruta inyungu zabo bwite.

Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo rya Ruli basabwe kandi kwitegura neza igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda ndetse no kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017.